Posts

301. Reka Yesu Yinjire Mu Mutima Wawe

1. Reka Yesu yinjire mu mutima wawe maz' akuruhure,  Niba wifuz' ubugingo bushya, Umwakire mu mutima.            Gusubiramo:           Ubu wishidikanya, Reka kumwihakana,            Muh' umutima wawe, Wumwegurire burundu.  2. Nib' ushaka ku mutunganira, Umwemerere akuzemo,  Hafi yawe har' isoko yeza, Sanga Yes' agutunganye.  3. N' ushaka kuzamuririmbira, Umwemerere akuzemo,  Nib' ushaka kuzabana nawe, Umwakire mu mutima.

302. Ntukumvir' Umubi

1. Ntukumvir' umubi ujy' agushuka,  Umwumviye wese ab' acumuye,  Wamutsinda none kubw' Umukiza,  Byagufash' ubundi kujy' umunesha.            Gusubiramo:           Saba Yes' agufashe, Kand' aguhumurize,            Yemeye kukurinda, Azatum' Utsinda.  2. Wirind' ubucuti bw' abantu babi,  Bakunda kukoshya gukor' ibibi,  Ntukavug' ijambo ritey' isoni,  Ujye wubaha izina ry' Imana.  3. Ujy' ugira neza, Ufash' abandi,  Wirinde kubeshya, Ahubw' ujy' uba,  Inyangamugayo kukw' iby' aribyo,  Bikundwa na Yesu, Uzagufasha.  4. Unesha Satani yandikiwe ko,  Azahabw' ikamba n' Umukiza we,  Tugir' intege nke, Ariko Yesu,  Niwe Mutabazi, Udushoboza.

304. Nzabana N' Umwami

1. Nzabana n' Umwam' ibihe bidashira,  Iryo jambo rivuga ngo: Nzatur' ibudapfa,             Gusubiramo:            Iwacu, Iwacu,            Ngeze hafi yaho.   2. Mu rugo rw' Umwami ndahararikira,  Kwizera niko kunyerek' amarembo yaho,  N' ubwo njya ncogora s' ukutahashaka,  Iyo gakondo y' abera ni Yerusalemu.   3. Njya ngotwa n' ibyaha, Nkumva ndacogoye,  Nka bur' aho mfata nka ya numa yo mu nkuge,  Ibicu byeyutse, Umukororombya,  W' ihumure urasira mu mutima wanjye.   4. Nkund' izo ndirimbo zihora mw' ijuru,  Izo mw' isi yacu ni nk' indimi z' i Babeli,  Harihw' icyo nkunda, Nukw' abazazuka,  Bazongera kubana na Yesu, Yee, Amina.

305. Mwami Yesu Mugenga

1. Mwami Yesu Mugenga w' ibi bintu byose,  Wambay' ubumuntu ku bwacu,  Ndakwiyeguriye nzakubaha,  Kuk' ur' ikuzo n' ikamba ryanjye.   2. Icyanza cyiza n' amashyamba ni meza,  N' ibimera nabyo ni byiza,  Yes' urabirusha kand' uraboneye,  Uturuhur' imitima.   3. Umucyo ni mwiza, Umwez' ukawurusha,  N' umucyo w' inyenyeri nuko,  Yes' urabirusha kand' uraboneye,  Kurush' abamarayika.

306. Umwami Arahamagara

1. Umwam' arahamagara abasaruzi bitanze,  Ibisarurwa bireze abasaruzi ni bake.             Gusubiramo:           Nimuhaguruke mushikame,            Mw' izina ry' uwo Mwami,            Muvuge inkuru y' agakiza,            Muyamamaze hose.  2. Nimwihute mutabare abari mu byaha bose,  Mubatabaz' amaboko muc' ingoyi zibaboshye.  3. Nimumenyesh' abakene nabo baze mu birori,  Yes' umutsim' uhoraho yiteguye kubakira.  4. Nimwihute dor' igihe cy' isarura kirashize,  Hagiye kuzab' igihe tutazabasha gukora.

307. Urukundo Rw' Imana Yacu

1. Urukundo rw' Imana yacu, Nta muntu warurondora,  Rusaguts' ikirere cyose, Rugera no munsi y' isi.  Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu,  Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.            Gusubiramo:           Mbeg' urukundo rutangaje, Rutagir' urugero,            Abera bazaruririmba, Ibihe bidashira.  2. Ubw' ibihe bizah' ibindi, N' ubwami bw' isi bwashize,  Abantu bakanga gusenga, Amabuy' azaririmba.  Urukundo rw' Imana yacu, Ntabwo rurondoreka,  Rwacunguy' abo mw' isi bose, Ruzaririmbw' iteka.  3. Inyanja zose zaba wino, N' ijuru ryab' impapuro,  Tukandikisha agati kose, Umuntu wes' akandika,  Ntabwo rwabon' aho rukwirwa, Rusaguts' ikirere.

303