Posts

Showing posts from April, 2023

301. Reka Yesu Yinjire Mu Mutima Wawe

1. Reka Yesu yinjire mu mutima wawe maz' akuruhure,  Niba wifuz' ubugingo bushya, Umwakire mu mutima.            Gusubiramo:           Ubu wishidikanya, Reka kumwihakana,            Muh' umutima wawe, Wumwegurire burundu.  2. Nib' ushaka ku mutunganira, Umwemerere akuzemo,  Hafi yawe har' isoko yeza, Sanga Yes' agutunganye.  3. N' ushaka kuzamuririmbira, Umwemerere akuzemo,  Nib' ushaka kuzabana nawe, Umwakire mu mutima.

302. Ntukumvir' Umubi

1. Ntukumvir' umubi ujy' agushuka,  Umwumviye wese ab' acumuye,  Wamutsinda none kubw' Umukiza,  Byagufash' ubundi kujy' umunesha.            Gusubiramo:           Saba Yes' agufashe, Kand' aguhumurize,            Yemeye kukurinda, Azatum' Utsinda.  2. Wirind' ubucuti bw' abantu babi,  Bakunda kukoshya gukor' ibibi,  Ntukavug' ijambo ritey' isoni,  Ujye wubaha izina ry' Imana.  3. Ujy' ugira neza, Ufash' abandi,  Wirinde kubeshya, Ahubw' ujy' uba,  Inyangamugayo kukw' iby' aribyo,  Bikundwa na Yesu, Uzagufasha.  4. Unesha Satani yandikiwe ko,  Azahabw' ikamba n' Umukiza we,  Tugir' intege nke, Ariko Yesu,  Niwe Mutabazi, Udushoboza.

304. Nzabana N' Umwami

1. Nzabana n' Umwam' ibihe bidashira,  Iryo jambo rivuga ngo: Nzatur' ibudapfa,             Gusubiramo:            Iwacu, Iwacu,            Ngeze hafi yaho.   2. Mu rugo rw' Umwami ndahararikira,  Kwizera niko kunyerek' amarembo yaho,  N' ubwo njya ncogora s' ukutahashaka,  Iyo gakondo y' abera ni Yerusalemu.   3. Njya ngotwa n' ibyaha, Nkumva ndacogoye,  Nka bur' aho mfata nka ya numa yo mu nkuge,  Ibicu byeyutse, Umukororombya,  W' ihumure urasira mu mutima wanjye.   4. Nkund' izo ndirimbo zihora mw' ijuru,  Izo mw' isi yacu ni nk' indimi z' i Babeli,  Harihw' icyo nkunda, Nukw' abazazuka,  Bazongera kubana na Yesu, Yee, Amina.

305. Mwami Yesu Mugenga

1. Mwami Yesu Mugenga w' ibi bintu byose,  Wambay' ubumuntu ku bwacu,  Ndakwiyeguriye nzakubaha,  Kuk' ur' ikuzo n' ikamba ryanjye.   2. Icyanza cyiza n' amashyamba ni meza,  N' ibimera nabyo ni byiza,  Yes' urabirusha kand' uraboneye,  Uturuhur' imitima.   3. Umucyo ni mwiza, Umwez' ukawurusha,  N' umucyo w' inyenyeri nuko,  Yes' urabirusha kand' uraboneye,  Kurush' abamarayika.

306. Umwami Arahamagara

1. Umwam' arahamagara abasaruzi bitanze,  Ibisarurwa bireze abasaruzi ni bake.             Gusubiramo:           Nimuhaguruke mushikame,            Mw' izina ry' uwo Mwami,            Muvuge inkuru y' agakiza,            Muyamamaze hose.  2. Nimwihute mutabare abari mu byaha bose,  Mubatabaz' amaboko muc' ingoyi zibaboshye.  3. Nimumenyesh' abakene nabo baze mu birori,  Yes' umutsim' uhoraho yiteguye kubakira.  4. Nimwihute dor' igihe cy' isarura kirashize,  Hagiye kuzab' igihe tutazabasha gukora.

307. Urukundo Rw' Imana Yacu

1. Urukundo rw' Imana yacu, Nta muntu warurondora,  Rusaguts' ikirere cyose, Rugera no munsi y' isi.  Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu,  Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.            Gusubiramo:           Mbeg' urukundo rutangaje, Rutagir' urugero,            Abera bazaruririmba, Ibihe bidashira.  2. Ubw' ibihe bizah' ibindi, N' ubwami bw' isi bwashize,  Abantu bakanga gusenga, Amabuy' azaririmba.  Urukundo rw' Imana yacu, Ntabwo rurondoreka,  Rwacunguy' abo mw' isi bose, Ruzaririmbw' iteka.  3. Inyanja zose zaba wino, N' ijuru ryab' impapuro,  Tukandikisha agati kose, Umuntu wes' akandika,  Ntabwo rwabon' aho rukwirwa, Rusaguts' ikirere.

303

312. Mbese Wahereye Ryari

1. Mbese wahereye ryari uvugana n' Umwam' umutakambira? Mbese wahereye ryar' usenga, Ugez' ubw' ukesh' ijoro? Mbese wamaz' igihe kingan' iki wumva yuk' utay' umuruho? Se wamwit' inshuti, Wamenye ryari, Kw' akurind' akakwitaho? 2 Mbese wahereye ryar' upfukam' useng' Uhorah' uri mw' ijuru? Se wameny' ute ko washubijwe, Akakurinda bugacya? Ukamenya ko wiriz' uwo munsi, Mbese wamwit' inshuti yawe? Mbese wamenye ryari kw' akwitaho, Kandi akanakurinda?

311. Mukristo Ube Maso

1. Mukristo ube maso, Nturuhuke na hato,  Akaga kari hafi, Usenge! 2. Ababisha b' Imana bajya bakubikira,  Baguciriy' ibico, Usenge! 3. Kenyer' intwaro zawe ku manywa na n' ijoro,  Dor' umwanz' arakaze, Ba maso! 4. Umv' abatsinze kera iyo ntambar' urwana,  Barakubwira bati: Usenge! 5. Umva Umwami wawe, Yesu wagupfiriye,  Niwe wategets' ati: Wirinde! 6. Bik' iryo jambo ryiza, Mu mutima wemera,  Kandi unabikore usenga.

310. Hariho Uburuhukiro Muri Paradiso

1. Hariho uburuhukiro muri paradiso,  Ahatazab'umubabar' ukundi, Tuzahurirayo.  Gusubiramo: S.: Tuzateranirayo, Tuzahurirayo Kuri rwa ruzi, Tuzateranirayo,  Mu musek' igitondogitangaje. A. , T. na B.: Tuzate' , nirayo, Tuzahurirayo Kuri rwa ruzi, Tuzate' nirayo, Mu musek' igitondogitangaje. 2. Hariy' umudugudu mwiza utatswem' umucyo,  Aho nihw'abakiranutsi bazibanira n' Umwami.   3. Hariyo amakamba meza, Ayo tuzambikwa,  Kristoyateguriy' abamutegereje bihanganye.  4. Jy' ukiranuk' ibihe byose, Nubwo wabizira,  Yesuyasezeranye kw' azaguh' ikamba ry' ubugingo.

309. Ubutumwa Bw' Ubuntu

1. Ubutumwa b' ubuntu bwanyuz' umutima,  Imana yadutangiy' Umwana wayo.  Gusubiramo: Ng' umwizera wes' adapf'  Ahubw' ahabw' ubugingo,  Ahubw' ahabw' ubugingo bw' iteka .   2. Nkuko Mose yahanits' inzoka ku giti,  Niko Yesu yamanitswe ngo tubeho.  3. Numvise yuk' ukor' ibyaha wes' azapfa,  None ndahabutse kubw' ijambo ryawe.   4. Yesu ntabwo yaje kuducirahw' iteka,  Ahubwo yaj' atuzaniy' agakiza.   5. Mwami ndakwinginz' ongera kwizera kwanjye,  Nakir' iby' ubutumwa bwawe bumbwira.

308. Umukiza Aragutegereje

1. Umukiza aragutegereje, Ntiwamusanga none? Ntaby' isi bigomba kumukuvutsa, Mbes' ub' uribaz' iki? Gusubiramo: Umukiz' aragutegereje,  Aragutegereje,  Ngw' arebe ko wemera gukingura,  Mbeg' ubury' abyifuza.   2. Nshuti ter' intambw' ugan' Umukiza, Agutez' ibiganza,  N' umwemerera arakuruhura, Muban' iteka ryose.

314. Ye Byose Biba Byiza

1. Ye byose biba byiza sinzatinya,  Nkeney' urukundo ruhebuje,  Imiyaga n' imigaru biratuza.  Imana yacu y' impuhwe nyinshi itwitaho.  Gusubiramo: Mu mibabar' idusagiriz' ibyiza,  Iradukunda, Iraturinda,  Mu mibabar' idukomez' imitima,  Kukw' Imana yacu yumva gutaka kwacu,  Irindira igihe cyayo kuzageza, Ku mperuka.   2. Byose biba byiz' Iman' inyitaho,  Munsi y' amababa ye sintinya,  Nta cyago cyankuraho amahoro ye.  Iyo niringiy' Imana mu mitima wanjye.  3. Biba byiza Yesu, Yabibwiy' abe.  Mukumbi wanjye muto ntutinye.  Iman' iri ku ngoma is' irabizi.  Isi n' ijuru bizuzura ikuzo ryayo.

313. Igihe Cyo Kugaruka K' Umwami

1. Igihe cyo kugaruka k' Umwami kiregereje rwose,  Inyenyeri zicwekereye, Kubw' umucyo w' igitondo gitangaje.   Gusubiramo: Mbes' aho ntiburi hafi gucya! Mbes' aho ntiburi hafi gucya! Mbese ntabw' ubona k' umusek' utambitse! Mbese k' ubanza bugiye gucya! 2. Ibimenyetso byose byahanuwe kw' izuba no ku kwezi,  Birahamiriz' umuntu wese ko kuza k' Umwami kutwegereye.  3. Iki n' igihe rwos' itorero rikwiye guhaguruka,  Kandi rikwiriye kuba maso, Kuko bidatinze bugiye gucya.  4. Nimusohoke mujye mu nzira ngari no mu nzira ntoya,  Nimubwir' ibirema n' impumyi ko kuza k' Umwami kutwegereye.

320. Mfit' Inyota Mwami

1. Mfit' inyota Mwami, Ndagucyennye cyane,  Mpembura Mukiza, Wowe soko nziza,  Soko y' ubugingo, Ngwin' umurikire,  Unyobore (unyobore), Nger' iwawe.   Gusubiramo: Buhungiro (buhungiro),  Nihishamo (nihishamo),  Ubwugamo (ubwugamo),  Bw' umugaru (bw' umugaru),  Murikira (murikira),  Noye kuyoba (ne kuyoba),  Kugez' ubwo (kugez' ubwo),  Ngez' iwacu.  2. Nd' umugenzi Mwami, Ngenda mu butayu,  Kandi mfit' isari, Ndarushye Mukiza,  Mpam' amazi Mukiza, Maze nshir' inyota,  Kugez' ubwo (kugez' ubwo), Ngez' iwacu.   3. Iwacu mw' ijuru, Ngiye kugerayo,  Nzambikw' ikamba Yesu yanteguriye,  Nubw' indushya, Ndi hafi kugera,  Mu gihugu (mu gihugu), Cy' ihumure.

319. Isengesho Ryanjye

1. Isengesho ryanjye Mwami nyumvira, Nyobora mu nzira,  Mu birushya byo mur' ubu buzima, Jy' umpor' iruhande.  2. Har' ibigeragezo byinshi mpura naby' aho njya hose,  Mfash' umpe kub' umunyakuri, Kandi mb' umukiranutsi.  3. Igih' ub' ubuzima buzaba bugeze kw' iherezo,  Ndagusaby' uzampe kubana nawe mu bwami bw' ijuru.

318. Ngwin' Umukiz' Aragushaka

1. Ngwin' Umukiz' aragushaka, N' inshuti nziza y' ukuri,  Ubu ngub' aragutegereje, Arakwinginga ngwino.  Gusubiramo: Umukiz' ahagaze ku rugi,  Gira bwang' umusab' imbabazi,  Witindigany' arategereje,  Gira n' ingoga ngwino.   2. Umv' amagambo ye y' Ihumure, Yesu n' inshuti y' ukuri,  Musange n' isoko y' ubugingo, Ntabw' uzabur' umwanya.  3. Umvir' uwo Mwuk' ukongerera, Wisuzugur' uwo Mwami,  Mwakire vuba witindiganya, Hahirw' umwakiriye.

317. Mfite Umukiza

1. Mfit' Umukiz' ukomey' undind' iteka? Unyobor' intambwe ngo ntayob' inzira,  Niw' uyobora buri ntambwe y' uhabye,  Mbes' ufit' Umukiza nk' uwo? Gusubiramo: Mfit' Umukiza umez' atyo (atyo)! Se nawe n' Umukiza wawe (wawe)? Yanyinjiyemo, Ntabwo ateze kumvamo,  Se nawe n' Umukiza wawe (wawe)? 2. N' Umukiza niringir' ibihe byose,  Mu byago n' amakub' ampor' iruhande,  No mu bishukw' arandinda bitangaje,  Mbes' ufit' umufasha nk' uwo? 3. Mfit' Umwungeri mwiz' ukund' intama ze,  Azihamagara mu mazina yazo,  Azih' ubwatsi bwiza n' amazi meza,  Mbes' ufit' Umwungeri nk' uwo?

316. Yesu Araje

1. Yes' araje nimubyamamaze, Aje kujyan' abo yacunguye,  Azanywe no kwimik' ingoma ye, Yesu agiye kuza.  Gusubiramo: Yes' agiye kugaruka vuba,  Yesu agiye kuza (agiye kuza),  Nimubyamamaz' ahantu hose, Agiye kugaruka.   2. Yes' araj' abapfuye bazuke, Maz' abatoni be baterane,  Bahurire nawe mu kirere, Yesu agiye kuza.  3. Yes' azanywe no gukiz' abera, Azanywe no gutang' amahoro,  Imibabaro yos' izashira, Yesu agiye kuza.   4 Yes' araje nk' uko yabivuze, Ni bande batowe bamwizeye,  Bamutegereje bari maso, Yesu agiye kuza.

315. Harih' Umunt' Umwe

1. Harih' umunt' umwe wapfuye ku bwanjye,  Kandi ntibyari bikwiriye,  Yemeye kujyanw' ajya ku musaraba,  Kubwo kumbabarir' ibyaha.   Gusubiramo: Byarabambwe byose, Byarabambwe byose,  Yemw' uko yabyikorey' ubwe! Yemwe ngo arababara cyan' ajyayo! 2. N' umugwaneza kand' arankunda cyane,  Yez' umutima wanjy' ibyaha,  Sincirw' urubanza, Mfit' umudendezo,  Kuko yambabariy' ibyaha.  3. Nzabana n' Umukiza akaramata,  Nzajya ngendana naw' iteka,  Ndirimbish' umunwa n' umutima wanjye,  Kuko nababariw' ibyaha.

322. Uwiteka N' Umwungeri Wanjye

1. Uwiteka n' Umwungeri wanjye, Sinzakena na hato,  andyamisha mu cyanya cy' iruhande rw' amaz' adasuma.   2. Asubiz' intege mu bugingo bwanjye mu gihe ntebye,  Anyobor' inzira yo gukiranuka kubw' izina rye.  3. Naho nanyura no mu gikombe cy' igicucu cy' urupfu,  Sinzatiny' ikibi cyose Mwami kuko ndi kumwe nawe.   4. Untunganiriza ameza mu maso y' abnzi banjye,  Unsize amavuta mu mutwe maze aratonyanga.  5. Kugirirwa neza n' imbabazi bizanyomahw' iteka,  Nanjye nzaba mu nzu y' Uwiteka ibihe bidashira.

321. Reb' ibimenyetso

1. Reb' ibimenyetso by' urugendo, Reb' ibimenyetso birashira,  By' imyak' ishize by' ubwami bune, Twe turi hehe, Reb' urugendo.             Gusubiramo:           Reb' ibimenyetso by' ubuhanuzi,            By' ibihe byashize by' ubwami bune,            Reb' ibimenyetso by' ubuhanuzi,            Byose byarangiye.  2. Abasiriya bategets' isi, Haz' Abamedi n' Abaperesi,  Abagiriki batway' iyi si, Haz' Abaroma, Twe turi hehe? 3. Ko turi mu bihe by' intege nke, Iby' ibumba n' icyuma byavanzwe,  Nuko tuzareb' uko bizaba Yes' agarutse, kwim' ingoma ye.

325. Impanda Iravuze

1. Impanda iravuze, Nimwumve, Nimwumve,  Ivugira mw' ijuru, Yesu araje,  Wow' uhunikira, Ngah' umva, Ngah' umva,  Kanguka, Ubyuke, Umwam' araje.   2. Ese ntimwumv' impanda, Nimwumve, Nimwumve,  Umugen' arayumva, Yes' ari hafi,  N' ibyishimo byinshi, Nimwumve, Nimwumve,  Araririmb' ati: Yes' ari hafi.   3. Impanda iravuze, Nimwumve, Nimwumve,  Nimubyuke bwakeye, Umukw' araje,  N' ibyishimo byinshi, Nimwumve, Nimwumve,  Ngaho itegure, Dore araje.

324. Mbega Igitambo

1. Mbega igitambo cy' amaraso Y' Umukiza,  Wapfuy' arinjy' azira! Yambambiwe ku musaraba,  Abitewe n' ukw' ankundacyane,  N' urukundo rutangaje Mwami wanjye,  Kugirango wemere kubabara no kumfira.            Gusubiramo:           S.:           Urukundo ruhebuje,            Nirworwamuteye kumfira,            Mbeg' urukundo rutangaje,            Ngo ruratum' ancungura!           A. , T. na B.:           Urukundo ruhebuje,            Nirworwamute' kumfira,           Mbeg' uruku' rutangaje,           Ngo ruratum' ancungura! 2. Yasiz' intebe y' ubwami ya Se,  Yemera kunyitangirango nkire,  Nari mbuz' epfo na rugur...

323. Nari Nararohamye Mu Byaha

1. Nari nararohamye mu nyanja y' ibyaha,  Nta byiringiro narimfite byo kuvamo,  Maz' Umukiza yumva gutabaza kwanjye,  Ab' ariw' unkuramo none ndiho.             Gusubiramo:           Urukundo rwankuyemo,            ubwo nari nabuze uwamfasha,            Urukundo rwankuyemo,            Nari nabuz' umfasha, Mbona Yesu.   2. Muhay' umutima wanjye mushikimyeho,  Nzajya ndirimb' iteka icyubahiro cye,  Urukundo nyakuri nzajya nduririmba,  Niwe nkesha kwizera n' urukundo.  3. Mutim' ubabaye reba Yes' agukize,  Niw' uzakurokora, Mu murab' ukaze,  Ategek' inyanja zose zikamwumvira,  Arashaka kugukiz' uyu munsi.