322. Uwiteka N' Umwungeri Wanjye

1.

Uwiteka n' Umwungeri wanjye, Sinzakena na hato, 
andyamisha mu cyanya cy' iruhande rw' amaz' adasuma.
 
2.

Asubiz' intege mu bugingo bwanjye mu gihe ntebye, 
Anyobor' inzira yo gukiranuka kubw' izina rye. 

3.

Naho nanyura no mu gikombe cy' igicucu cy' urupfu, 
Sinzatiny' ikibi cyose Mwami kuko ndi kumwe nawe.
 
4.

Untunganiriza ameza mu maso y' abnzi banjye, 
Unsize amavuta mu mutwe maze aratonyanga. 

5.

Kugirirwa neza n' imbabazi bizanyomahw' iteka, 
Nanjye nzaba mu nzu y' Uwiteka ibihe bidashira.

Comments